Kigali

Massamba Intore yateguje Album ya 11 yatumye aca agahigo mu Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/02/2025 16:52
0


Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda, Massamba Intore yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira ku isoko Album ya 11 yise “Mbonezamakuza”, byatumye aba umuhanzi wa mbere ubashije kugera kuri uyu mubare wa Album.



Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Massamba Intore yavuze ko iyi Album ye ijya ku isoko mbere y’iminsi itanu. Yasobanuye ko mu kuyitegura no kwandika ibihangano biriho byatumye ayiha ibyiciro bitatu.

Massamba yavuze ko icyiciro cya mbere cy’iyi Album kigizwe n’indirimbo zigaruka ku butwari. Ati “Album igice n’ibice bitatu. Icya mbere ni indirimbo zijyanye n’ubutwari no gutoza abantu kubyumva mu ndirimbo, bakanabyitoza kuba intwari."

Yavuze ko igice cya kabiri kigizwe n’indirimbo z’ubukwe. Ati “Mu gice cya kabiri hariho indirimbo zireba ubukwe. Urabizi ko nsohora abageni cyane (rero nabatekerejeho, nka kimwe mu bice by’umuziki wanjye.”

Uyu munyabigwi yavuze ko igice cya Gatatu cy’indirimbo zigize Album ye, zubakiye ku ndangagaciro zijyanye n’ubutumwa ‘umuntu agomba guha abaturage’.

Massamba yavuze ko Album ye igizwe n’indirimbo 25, harimo izo yari yarasohoye mbere atekereza ko zigomba kuba ziri kuri iyi Album. Ati “Naro nzashyiramo. Ariko kandi harimo n’inshyashya, n’izo zindi nagiye nsohora mbere nshaka guha agaciro kugirango zijye hamwe n’izindi.”

Yavuze ko Album ye izajya ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. Kandi ko nyuma y’isohoka ryayo, azafata igice cy’imyaka itatu akora ku ndirimbo zirenga 100 zasizwe na Se, Sentore Athanase.  Ati “Nshobora kuzongera gukora Album nka nyuma y’imyaka itatu cyangwa itanu.”

Nubwo bimeze gutya ariko avuga ko azakomeza gukorana indirimbo n’abandi bahanzi mu rwego rwo kuticisha irungu abakunzi be ‘cyangwa se abandi bifuje ko dufatanya’. Ati “Ariko ibijyanye na Album bizafata nibura imyaka itatu cyangwa se itanu. Niyo mpamvu mpisemo gusohora indirimbo nyinshi zigera kuri 25.”

Album ye yakozweho na ba Producer barimo Made Beats ubarizwa mu Bwongereza muri iki gihe, Aaron Niyitunga, Rwiza, Bob Pro, Didier Touch wo mu Bubiligi n’abandi benshi ‘bagize uruhare nka Dawidi, Bolingo Paccy, abacuranzi ba gitari z’ubwoko bunyuranye.

Massamba yavuze ko mu rwego rwo kwitegura gusohora iyi Album, agiye gutangira inzira yo gukora ibikorwa bigamije kuyimenyekanisha nk’uko bigenda kuzindi Album zose.

Isohoka ry’iyi Album rigiye gutuma Massamba Intore aba umuhanzi wa mbere mu Rwanda ubashije kugera kuri uyu mubare wa Album.

Kuko akurikiwe na Uwitonze Clementine wamamaye nka Tonzi witegura kumurika Album ya 10, abandi bari inyuma ye ni King James ufite Album umunani, Tom Close, ndetse na Butera Knowless.

Massamba asanzwe afite ku isoko Album zirimo ‘Mukomere ku muco’, ‘Murambarize impamvu’, ‘Ikaze mu Rwanda’, ‘Ubutumwa’, ‘Iyo ndirimbo’, ‘Intore ni Intore’, ‘Kanjongera’, ‘Uzaze urebe’ n’izindi.

Album ze ziganjemo ubutumwa bw’ubutwari, umuco, ndetse n’indirimbo zicuranze mu njyana ya gakondo y’u Rwanda. Hari izindi ndirimbo yakoze zitari kuri izi Album ariko zakomeje gukundwa cyane.     

Massamba Intore yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ya 11 yise “Mbonezamakuza” 

Massamba yavuze ko Album ye igizwe n’ibice bitatu birimo Ubutwari, ubukwe n’indangagaciro 

Massamba yasobanuye ko iyi Album izajya ku isoko mu minsi itanu iri imbere

Izi Album zose zigaragaza ubuhanga bwa Massamba Intore mu muziki gakondo no mu gusigasira umuziki Nyarwanda 

Massamba yavuze ko Album ye izaba iriho indirimbo 25 yakoranyeho na ba Producer banyuranye


KANDA HANO UBASHE KUMVA ZIMWE MU NDIRIMBO ZA MASSAMBA INTORE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND